Hariho abagabo babiri, bombi bari ibisambo. Bakundaga kuba bari kugenzura urujya n'uruza rw'abatuye m'umujyi ukomeye muri icyo gihe. Uwo mujyi wagendwaga n'abantu benshi kandi nta mutekano uhagije wagiraga. Ibyo bisambo byategaga abantu, bikabagirira nabi, bikabambura ibyabo, bamwe bikabasiga ari indembe, abandi bikaba by'anabica. Byari bibangamiye uwo mujyi cyane k'uburyo abantu benshi bashakaga kugura no kugurisha bwije cyangwa bashakaga kumanukira mu nzira igana mu mujyi wo hasi, bifuzaga ko abo bagizi banabi bakicwa, bagakurwaho.
Muri icyo gihe cyabo, hariho undi mugabo, mubabayeho bose ntawari mwiza kumurusha ndetse benshi bahamya ko ntanuzabaho! Yari umugabo uciriritse kubigaragara, udafite uburanga n'imyambarire bishishikaje, kandi yari umuntu uva mu muryango uciriritse wo mu cyaro cya kure, w'abantu batize kandi badafite ubutunzi. Uwo mugabo yiyitaga umwami, akigisha abantu uko bakwiriye kubaha IMANA, agakora ibitangaza byo gukiza indwara no kwirukana abadayimoni akoresheje kuvuga kwe gusa! Yakoraga n'ibindi bintu byinshi by'ibitangaza bikomeye, byasaga nkaho icyo ashatse cyose yabasha kugikora.
Icyo abantu benshi bangiraga uwo mugabo mwiza, ni uko yitaga IMANA yaremye ijuru n'isi ko ari Se, nk'uko nawe wabivuga kuri So ukubyara. Akavuga ko ayizi, ndetse akavuga ko ntanundi uyizi keretse we wenyine n'uwo ashatse kuyimenyesha. Ikirenze kuri ibyo, n'ubwo yari umuntu usanzwe, ababyeyi be n'abavandimwe be bazwi na rubanda, yavugaga ko yaturutse mu ijuru, byo gusobanura ko yahoze aba mu ijuru hanyuma mu buryo runaka akaba yaraje mu isi kubana n'abantu. Ibyo bigatuma abantu bashaka kumwica kuko bumvaga ayo magambo ye arengereye kwishyira hejuru cyane! Hari n'ibindi byinshi bamwangiraga, n'ubwo abandi babimukundiraga.
Ibyo bisambo bibiri byajyaga byumva inkuru y'uwo mugabo mwiza, umwe muri byo agatinyishwa cyane n'uko yibwiraga ko uwo mugabo koko yaba ari umuntu ukomeye IMANA yohereje, kandi akaba amusanze ari mu byaha n'ubugome. Yakurikiranaga inkuru z'uwo mugabo akumva bavuga ko yoherejwe n'IMANA ngo abe umwami w'uwo mujyi wabo, abakure mu maboko y'ababatotezaga kandi ngo atume igihugu cyabo kiba igihugu gikomeye kurusha amahanga yose. Abaturage bo muri uwo mujyi bari bategereje umuntu umeze gutyo, kuko ari isezerano IMANA yari yarabahaye.
Hariho ibindi bintu bibiri bikomeye kuri uwo mugabo mwiza: Icya mbere yavugaga ko ashobora kubabarira umuntu icyaha cye icyo ari cyo cyose nta kindi kiguzi atanze; Icya kabiri, ari na cyo gikomeye cyane, yavugaga ko umuntu wese wemeye ibyo yavugaga n'ibyo yiyitaga ko azamuha kubaho ubugingo buhoraho kandi ngo akamujyana kubana n'IMANA mu ijuru.
Igihe kiragera ibyo bisambi byombi birafatwa, barabifunga, babirindiraza umunsi umwe kugira ngo babibambe k'umusaraba kukarubanda. Kuko uwo mujyi wagiraga umuco wo kubamba abantu b'abagome kuri uwo munsi. Ubugome bwabo bwari bukabije ku buryo ntanurundi rubanza bari bategereje kucirwa kuri uwo munsi, usibye kujya kubambwa k'umusaraba.
Mbere y'uko uwo munsi ugera, wa mugabo mwiza yaje kurushaho kwangwa n'abacamanza bakuru b'uwo mujyi, bitewe n'amagambo yavugaga, n'uko rubanda bamukundaga, n'uburyo yakoraga ibitangaza; Bashaka uburyo bamugambanira ngo bamurege ibinyoma k'umwami w'uwo mujyi ngo nawe abambwe k'umusaraba. Ibyo kandi baza kubigeraho!
Mu nzira uwo mugabo mwiza ajya kubambwa hamwe n'abya bisambo bibiri, kimwe cy'amwubahaga cyagiye kimufitiye impuhwe, kiri kureba uburyo ari gucirwa amacandwe, uburyo bamukubise ibiboko bitera inguma, uburyo bamwononnye, uburyo bamubabarishije kumwambika ikamba ry'amahwa, bikakibabaza cyane kuko cyo cyemeraga ko koko ari umugabo mwiza woherejwe n'IMANA kandi wazize akarengane.
Bageze k'umusaraba bamaze kubambwa bose uko ari batatu, uwo mugabo mwiza yari hagati y'ibyo bisambo bibiri. Abantu bakomeza guseka uwo mugabo mwiza, bavuga bati "dore ko yiyitaga umwana w'IMANA ngaho nahamagare Se aze amutabare...", abandi bati "dore wa mwami wacu uzadutabara, nawe nabanze yitabare...". Umwe muri bya bisambo, ntiyatinyaga IMANA, nawe atangira gufasha abo bashinyaguriraga uwo mugabo, ati "Si wowe wa mwami IMANA yadusezeranyije ko izohereza, ngaho se ikize natwe udukize".
Undi muri bya bisambo bibiri, wubahaga IMANA, yumvise amagambo ya mugenzi we, kuko we mu mutima we yabonaga ko we na mugenzi we bakwiriye kubambwa bitewe n'ubugome bagiye bagirira abantu, kandi akumva ko IMANA igiye kubahora ubugome bwabo, adafite kubabarirwa. Muri make yibonaga ameze nk'isha ifatiwe hagati y'intare mu matware yazo. Ayo magambo mugenzi we abwiye wa mukiranutsi aramubabaza cyane, kuko yumvise ko mugenzi we atubaha IMANA, kandi ko atanitaye k'ubugome yagiye agirira abantu kandi ko bagiye no kurimbuka bazize ubwo bugome, maze aramucyaha aramubwira ati: "Ubwo nta soni ufite, ntunatinya ko uri umubyaha ugiye guhagarara imbere y'IMANA, none uri gushinyagurira umuntu warenganye azize kubwiza abantu ukuri no gukora imirimo myiza".
Wa mugabo mwiza, yumvise amagambo icyo gisambo kibwiye mugenzi wacyo, amenya ko yicishirize bugufi imbere y'IMANA bitewe nuko yemera ko ari umunyabyaha, nubwo nta byiringiro afite byo gukira umujinya n'urubanza rw'IMANA. Maze aramubabarira! Yifuza ko IMANA yaha icyo gisambo ubwenge bundi, bwo kumenya ko ibyo yabwiraga abantu byose ko ari ukuri, maze ngo yibonere bwa bugingo buhoraho yajyaga abwira abantu.
Akibyifuza, IMANA iha undi mutima icyo gisambo, wo kutabona uwo mugabo mwiza nk'umugabo ubabaje uri m'uburibwe ibye bigiye kurangira, ahubwo abone ko ari umugabo ukomeye uzaza kwima ingoma ye, agacira urubanza abazima n'abapfuye, abamugiriyeho umugisha akabaha bwa bugingo buhoraho yajyaga avuga. Maze aratura, aramubwira amusaba ati: "Mwami ngewe menye ko ibyo wavugaga ari ukuri, none ndakwisabiye ubwo uzagaruka, uzambabarire ngewe unyihere kubana nawe mu bwami bwawe!". Uwo mugabo agira umunezero mwinshi, kuko muri we nta cyamunezezaga kurusha iyo IMANA yaherezaga umuntu kwemera amagambo ye. Maze abwira icyo gisambo ati: "Usibye n'igihe nzagarukira, n'uyu munsi wowe nturi bumanuke ngo ujye ikuzimu, cyangwa ngo utwarwe nu rupfu, ahubwo nge nawe turaba turi kumwe muri paradizo!".
Akibivuga, amahoro atemba nk'uruzi, amanukira mu mutima wa cya gisambo! Ibyiringiro bimeze nk'umugezi byuzura ubugingo bwe! Maze amenya neza ko ababariwe bya byaha bye byose n'ubwo byari byinshi cyane! Gutinya urupfu bihinduka kurwifuza, ngo agire vuba ajye kwibonera IMANA imubabariye ibyaha bye kubw'uwo mugabo! Agitangira guseka no kuzura umunezero mu maso, abasirikare bari hafi ye bayoberwa ikinejeje gutyo umuntu ubambwe k'umusaraba birabayobera! Muri we atangira kuririmba ati:
Nari ikivume,
None ankuye mu rwobo.
Nari mfite ubwoba,
None anyujuje urukundo rwe.
Nari uwo kurimbuka,
None ampaye ubugingo budashira.
Nari umugome ntakwiye kubabarirwa,
Ariko dore we arambabariye.
Yemwe benedata,
Nimwemere ko uyu ubambwe,
Nubwo mumureba mutya,
Ni ukomeye cyane.
Ni mumwemere kuko arakiza,
Nimumwizere, Kuko arababarira.
Uwo mugabo mwiza ni YESU Krisito, Umwana w'IMANA. Uwo mugome wihannye ni abamwemeye bose bakihana ibyaha byaho. Naho wa mugome w'undi ni abatemeye ko ari abanyabyaha ntibashake kubabarirwa.
Iyi nkuru ishingiye kuri Luka 23:39-43

Amen
ReplyDelete