Hariho abagabo babiri, bombi bari ibisambo. Bakundaga kuba bari kugenzura urujya n'uruza rw'abatuye m'umujyi ukomeye muri icyo gihe. Uwo mujyi wagendwaga n'abantu benshi kandi nta mutekano uhagije wagiraga. Ibyo bisambo byategaga abantu, bikabagirira nabi, bikabambura ibyabo, bamwe bikabasiga ari indembe, abandi bikaba by'anabica. Byari bibangamiye uwo mujyi cyane k'uburyo abantu benshi bashakaga kugura no kugurisha bwije cyangwa bashakaga kumanukira mu nzira igana mu mujyi wo hasi, bifuzaga ko abo bagizi banabi bakicwa, bagakurwaho. Muri icyo gihe cyabo, hariho undi mugabo, mubabayeho bose ntawari mwiza kumurusha ndetse benshi bahamya ko ntanuzabaho! Yari umugabo uciriritse kubigaragara, udafite uburanga n'imyambarire bishishikaje, kandi yari umuntu uva mu muryango uciriritse wo mu cyaro cya kure, w'abantu batize kandi badafite ubutunzi. Uwo mugabo yiyitaga umwami, akigisha abantu uko bakwiriye kubaha IMANA, agakora ibitangaza byo gukiza indwara no kwir...
Ntabwenge, ni izina ryahawe umusore uboneka mu gitabo cy'Umugenzi, uturuka mu gihugu bise Nyirandabizi. Izina rye mu bisobanuro birambuye, dukurikije uko yarihawe mu rurimi rw'icyongereza, ni "ukutagira ubumenyi" (Ignorance), kandi izina ry'igihugu akomokamo, Nyirandabizi, risobanuro uko ateye muri kamere ye. Aza guhurira na Mukirisito na Byiringiro mu nzira igana mu Ijuru, kandi na we, cyimwe na bo, aba afite ibyiringiro byo kuzabona ubwami bw'Ijuru. Turaza kubona ko umuntu ashobora gutangira urugendo rujya mu Ijuru ku bushake bwe, ari byo gukorera Ijuru, ariko atayobowe n'IMANA, bityo imirimo ye yose akaba ari impfabusa! Inzira y'ubusamo Hari inzira iva mu gihugu Ntabwenge aba aturukamo igatungukira mu kayira k'inzira igana mu Ijuru. Iyo nzira ntinyura ku musaraba, ntinyura kuri rya rembo rifunganye, kandi ntinyura no kuri za Biruhanya na Mucisha Bugufi, n'ahandi hose abagenzi bajya mu Ijuru ubusanzwe baba bafite kunyura. Ni inzira y'umun...