Skip to main content

Umugabo Ntabwenge

Ntabwenge, ni izina ryahawe umusore uboneka mu gitabo cy'Umugenzi, uturuka mu gihugu bise Nyirandabizi. Izina rye mu bisobanuro birambuye, dukurikije uko yarihawe mu rurimi rw'icyongereza, ni "ukutagira ubumenyi" (Ignorance), kandi izina ry'igihugu akomokamo, Nyirandabizi, risobanuro uko ateye muri kamere ye. Aza guhurira na Mukirisito na Byiringiro mu nzira igana mu Ijuru, kandi na we, cyimwe na bo, aba afite ibyiringiro byo kuzabona ubwami bw'Ijuru.

Turaza kubona ko umuntu ashobora gutangira urugendo rujya mu Ijuru ku bushake bwe, ari byo gukorera Ijuru, ariko atayobowe n'IMANA, bityo imirimo ye yose akaba ari impfabusa!

Inzira y'ubusamo

Hari inzira iva mu gihugu Ntabwenge aba aturukamo igatungukira mu kayira k'inzira igana mu Ijuru. Iyo nzira ntinyura ku musaraba, ntinyura kuri rya rembo rifunganye, kandi ntinyura no kuri za Biruhanya na Mucisha Bugufi, n'ahandi hose abagenzi bajya mu Ijuru ubusanzwe baba bafite kunyura.

Ni inzira y'umuntu wishingikirije ku mirimo ye myiza, ko nta cyaha kuri we afite cyamwicisha cyangwa cyatuma IMANA imwima Ijuru, kandi ko akora ibitunganye byinshi bizatuma IMANA imwemera.

Mukirisito amubaza aya magambo ati "Ni iki uzerekana ku Irembo ry'ijuru kizatuma bagufungurira?", ari byo kumubaza ngo ni iki kizatuma uba ukwiriye guhabwa Ijuru. Na we amusubiza agira ati "Nzi ibyo Umwami wacu akunda, ngira ingeso nziza, nishyura uwo mbereyemo umwenda wese, ndasenga, niyiriza ubusa, ntanga igice cya cumi cy'ibyanjye, ntanga imfashanyo, kandi nasigiye igihugu cy'iwacu kugira ngo njye iyo ngiyo."

Mukrisito aramubwira ati "ko utinjiye muri rya rembo ryinjirirwamo, ahubwo ukinjirira muri iyi nzira ihinamiranye (twasobanuye ruguru)? Ni cyo gituma urubanza ruzagutsindira ko uri umujura n'umunyazi (Yohana 10:1)". Ariko kuko ari Nyirandabizi (Imigani 26:12), ni cyo cyatumye yanga gukomeza kugendana n'abo, akabita abagabo binzaduka bafite idini ritandukanye n'irye (Umubwiriza 10:3).

Igituma hariho amadini menshi ku isi yemera iby'ubugingo buhoraho, kandi akabyigisha m'uburyo budahuje, ni uko benshi bigisha ibyavuye mu ntekerezo za bantu ubwabo. Ni icyo cyatumye agakiza k'ukuri kadashyikirwa bivuye k'ubushake bw'umuntu n'ubwenge bwe, ahubwo biva k'ubushake bw'IMANA binyuze mu Mwuka Wera. IMANA yabonye ko ari byiza ko bimera bityo kugira ngo ibyiringiro byose bive ku MANA kandi bibe mu MANA (Yeremiya 17:7), kandi ngo agakiza k'umuntu, IMANA ikabere Itangiriro n'Iherezo (Ibyahishuwe 7:10).

Kwicira urubanza rwiza

Mukirisito abaza Ntabwenge uko yiyumva k'ubusabane bwe n'IMANA. Asubiza ko yiringiye ko bumeze neza kuko ahora atekereza ibyiza, bikamuhumuriza, kuko yibwira iby'IMANA n'Ijuru kandi akanabyifuza. Undi amusubiza ko abadayimoni hamwe n'abazimu barimbutse na bo bajya babyibwira kandi ko Ijuru ryifuzwa na benshi batazarigeramo.

Mu kiganiro bagirana kigira giti:

Ntabwenge: Naretse byose kugira ngo mbone ibyo mu Ijuru.

Mukiristo: Kureka byose ni ikintu gikomeye kuruta uko benshi babyibwira. Ni iki kikubwira ko waretse byose?

Ntabwenge: Umutima wanjye ni wo wabimbwiye.

Mukirisito: Uwiringira umutima we ni umupfu (Imigani 28:26).

Ntabwenge: Ngewe umutima wanjye uratunganye kandi uwo mugani ureba abantu bafite imitima idatunganye.

Mukirisito: Ni iyihe mpamvu ikwemeza ko umutima wawe utunganye?

Ntabwenge: Ni uko umutima wanjye uhora umpumuriza, untera ibyiringiro byo kuzajya mu Ijuru.

Mukirisito: Ahari igituma uguhumuriza utyo bwaba ari uburiganya bwawo, kuko ushobora kuguhumuriza ukakwiringiza ibyo udafitiye impamvu nziza zo kwiringira (Yeremiya 17:9).

Ntabwenge: Ariko jyewe ho umutima wanjye uhuye n'ingeso zanjye, noneho ibyiringiro byanjye byishingikirije ku by'ukuri.

Mukirisito: Ni inde wakubwiye ko umutima wawe uhuye n'ingeso zawe?

Ntabwenge: Umutima wanjye ni wo ubimbwira...

Ntabwenge yiciraga urubanza rwiza agendeye ku rugero yiyiziho rwo gukora imirimo myiza.

Hari amahoro n'ibyiringiro bikunze kuza mu mitima y'abantu iyo bari kubahiriza inzira bazi zo kubaha IMANA. Kandi umuntu ufite inzira ze agenderamo zo gukiranuka, urugero nko kubahiriza ibyo idini rye rimutegeka cyangwa gukora ibyiza abandi benshi badakora, iyo azubahirije nk'uko bimubereye byiza, bikunze gutuma yiyumva nk'umukiranutsi mwiza nta kibi kimuriho, nta rubanza afite kuko aba yumva ko ibyo gukiranuka yabikoze k'urugero rushimishije. Hari n'abandi biyumva neza ku MANA iyo bakoze ikintu kimwe kiza, naho baba biberaga mu byaha, kuko bumva bakoreye IMANA ikintu gihebuje. Ariko ukuri nyako guhabanye n'ibi nk'uko umucyo uhabanye n'umwijima.

Urubanza

Ijambo ry'IMANA hari icyo rivuga ku byerekeye abantu batayoborwa n'Umwuka Wera:  bose barayobye, nta wukora ibyiza n'umwe (Zaburi 14:3Zaburi 53:2-4), kandi Ivuga ko gutekereza kw'abantu ari kubi iteka ryose (Itangiriro 8:21), kandi ko ibyo bakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara, kandi gukiranirwa kwabo kubatwara aho gushaka (Yesaya 64:5) bigatuma Idashaka ko bayihagarara imbere bishingikirije ku gukiranuka kwabo ko ari kwiza. Ibi iyo tubyemeye, bitwemeza ko umuntu uko yaba yitwa mwiza gute, bivuye ku mirimo ye bwite bitavuye k'Umwuka Wera, gukiranuka kwe kuba kumeze nk'ubushwambagara imbere y'IMANA.

Ntabwenge kuri ibyo asubiza agira ati "Sinzigera nemera na hato ko umutima wange ari mubi bimeze gutyo", Mukirisito akamusubiza ati "Niba ari uko witekerezaho ubwo nta na rimwe wigeze witekerezaho ikintu kiza mu buzima bwawe". Igituma amusubiza atyo ni uko yitekerezaho bidahuje n'uko Ijambo ry'IMANA rimuhamya kuko "Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye, ariko UWITEKA ni we ugera imitima. (Imigani 16:2)"

Bitubera byiza iyo turi kwiyumvamo ko tumeranya neza n'IMANA, tugakunda kurwanya ko umutima wadushinja ibyaha n'ibicumuro, kuko iyo bibaye twumva bidusenye mu mutima bikatugabaniriza icyizere muri twe. Ukuri nyako ni uko umuntu Ijambo ry'IMANA riciriye urubanza, agaca bugufi akabyemera, akemera no kumenekera imbere y'IMANA, ni we IMANA yitaho kandi aba afite n'amahirwe menshi y'agakiza kuruta abarwanya umutima ubacira urubanza. Kuko IMANA yavuze iti "Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse. (Yesaya 57:15)" Kandi no ku byerekeye ibitambo byiza, Umwuka Wera aravuga ati "Ibitambo IMANA ishima ni umutima umenetse, umutima umenetse ushenjaguwe, MANA, ntuzawusuzugura. (Zaburi 51)"

None ubwo bimeze bityo gukiranuka kwacu ni ukuhe, kandi gukora neza kwacu ni gute?

Gukiranuka kwiza

Ubwo tutabasha gukora ibyiza ngo biduheshe Ijuru, bivuze ko imbabazi Nyir'Ijuru yatugirira ni zo zaduhesha kwinjira mu Ijuru. Ariko "Ku bwo gukiranuka kwe, UWITEKA yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza. (Yesaya 42:21)" Ibyo bivuze ko kubera IMANA ikiranuka, yashatse guciraho iteka ibyaha byose kugira ngo amategeko Ya Yo yubahirizwe.

Ariko hari gukiranuka kundi IMANA yashyizeho, guhwanye no gukiranuka ko kubahiriza Amategeko. Ukubahirije aba asohoje gukiranuka kw'IMANA. Uko gukiranuka ni ukwizera YESU. Akaba ari we wiringira wenyine ku gakiza kawe. Iyo ukoze utyo uba usohoje gukiranuka IMANA isaba!

Nk'uko tubibona muri iki kiganiro, tubona ko kuvuga ko wizera YESU no kumwishingikirazaho ari ibintu bitandukanye:

Mukirisito: Ibyo gukizwa ubitekereza ute?

Ntabwenge: Muri make, ni uko ngomba kwizera YESU ngo antsindishirize.

Mukirisito: Wamwizera ute kandi utazi ko umukeneye? Ntiwemera ko umutima wawe ari mubi kandi ko uri umunyabyaha, ahubwo wiringirira mu mirimo yawe ukora myiza. Ntabwo uzi ko ukeneye guhabwa gukiranuka kwa YESU. Nonese ubwo umwizera ute?

Ntabwenge: Nizera ko YESU yapfiriye abanyabyaha kandi ko nzatsindishirizwa imbere y'IMANA nkakurwaho umuvumo, nyuma y'uko YESU azaba yishimiye uburyo nakiranutse nkumvira amategeko Ye.

Mukirisito: Kwizera kwawe nta ho kwanditse muri Bibiliya, ..., kuko mu kimbo cyo gukiranuka kwa YESU ushyizemo gukiranuka kwawe.

Umuntu wiringiye gukora ibyiza byinshi kugira ngo abe ari byo bimuhesha kwemerwa, ntabasha kwishimira imbabazi n'ubuntu by'IMANA, kuko kuri we ibyiringiro bye biri mu murimo ye myiza. Ashishikazwa n'imirimo yo gukiranuka ntabashe kubona agaciro kari mu buntu n'imbabazi by'IMANA biri muri YESU!

Mukirisito iyo asobanuriye Ntabwenge ibyo gukiranuka ku kuri, atera hejuru agira ati "Ngo iki! Urashaka ko twizera ibyo YESU yakoze wenyine tutari kumwe? Kwemera ibyo kwatuma dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza tutirinze, tugakora ibyo dushaka byose. Nta cyatuma dutunganya ingeso zacu, dupfuye kwizera ko twabazweho gukiranuka kuko twizeye YESU byonyine!"

Kugira umwete wo gukora neza si byo kibazo. Ahubwo ikibazo ni, wishingikirije kuki? Ese wiringiye ko imbabazi za YESU zonyine arizo zizagukiza(hatarimo imirimo yawe)?

Ibyo ntibiburizamo imirimo myiza, kuko kwizera YESU by'ukuri bihamishwa n'Umwuka Wera IMANA ihereza abamwizeye by'ukuri ubahindura abana b'IMANA. Imirimo myiza ishimwa imbere y'IMANA ni imirimo yakorewe mu mbaraga z'uwo Mwuka, kuko abayoborwa n'uwo Mwuka badakora uko kamere ishaka. Uko ni ko gukiranuka kwiza. Usibye n'ibyo, impongano y'ibyaha ni urupfu! Urupfu ni rwo rwaduhesheje kwiyunga n'IMANA. Urwo rupfu ni urwa YESU!

Umwuka Wera

Byiringiro abwira Mukirisito kubaza Ntabwenge niba yarigeze guhishurirwa YESU ari mu Ijuru, ni byo kumubaza niba yarahishuriwe urukundo rw'IMANA ruri muri YESU. Ntabwenge abiterera hejuru ati "Ngabo! Ni ko mumera: muhora muvuga ko muhishurirwa! Mwebwe n'abandi nkamwe muvuga ibyo guhishurirwa, nizera ko bikomoka ku busazi bwanyu gusa". Iyo bamuhamirije cyane ko nta muntu wamenya YESU uwo ari we atabihishuriwe n'IMANA, yongera kwanga kugendana na bo!

Mbere y'ibi, Ntabwenge, iyo amaze kugirwa inama yo kujya kwinjirira ku Irembo rifunganye, avuga ko abantu bose bavuga ko irembo rifunganye riri kure cyane y'iwabo, kandi ko mu bantu b'iwabo nta n'umwe uzi inzira ijyayo! Icyo bivuze ni uko ku muntu ufite kamere yo kwibona ko ari mwiza, ko adakeneye umutabazi umukiza ububi bwe, bizamugora kwegera YESU, usibye n'ibyo, ngo mu bantu bose bameze batyo nta numwe uzi inzira y'uko yamwegera! Bisaba kubanza kwifuza kubona mu maso ha YESU.

No mu Mategeko, buri gitambo cyose cyo kweza ibyaha cyahamywaga no kuminjagira amaraso y'icyo gitambo ku byo babaga bashaka kweza. Natwe rero muri ubwo buryo amaraso tuminjagirwaho ni Umwuka wa YESU, ukaba gihamya y'uko twatambiwe igitambo cya Nyiri ayo maraso ari we YESU!

IMANA ni yo yatanze icyo gitambo kandi ni na yo iminjagira abantu ho ayo maraso ari yo Mwuka Wera, kubemeye kwakira izo mbabazi zibonekera muri icyo gitambo.

Kunesha kwacu ni uku: Kubabarirwa ibicumuro byose!

Comments

Izindi nyandiko zakunzwe

Ikibaya cya Mucishabugufi

Muri Mariko 10:17-27 , tuhabona iby'umusore w'umutunzi uza kubaza YESU uko yaragwa ubugingo buhoraho. Dukurikije iyi nkuru tubona ko yari umusore wubaha IMANA akagerageza kugurikiza amategeko yayo. YESU aramwitegereza akamukunda, akamubwira ati: "ushigaje kimwe". Iri jambo YESU amubwira rigaragaza ko uyu musore koko yubahirizaga amategeko y'IMANA ariko hakaba hari ikindi kintu kimwe YESU yabonaga ko akwiriye gukora kugira ngo abone ubwo bugingo buhoraho. Tubona ko byaje kumugora cyane ndetse ntituzi niba yaraje no gukora ibyo YESU yamusabye. Ikibaya cya Mucishabugufi ni izina rikoreshwa mu gitabo cy' Umugenzi rishushanya igihe kimwe mu bindi bihe byinshi umugenzi ugana mu Ijuru anyuramo. Ubundi iri jambo "Mucishabugufi" mu gitabo cy'icyongereza bavuga "Humiliation", bisobanura gutuma wumva uteshejwe agaciro mu bantu. Ni hahandi duhita tuvuga ngo nasebye, yankojeje isoni, bamfashe nk'ikigoryi,... bikakubabaza kuko byakomerekeje ubwib...

Mubwirizabutumwa na Bwengebwisi

Mu gitabo cy' Umugenzi dusomamo abagabo babiri, Mubwirizabutumwa na Bwengebwisi. Bombi bashaka kurangira Mukirisito ahantu yabonera umukuraho umutwaro uba umuremereye cyane mu mugongo. Tugiye kurebera hamwe aho hantu hombi, n'imimerere ya Mukirisito muri urwo rugendo. Nk'uko tubisoma, Mukirisito aba yambaye ubushwambagara. Umwambaro, mu buryo bw'umwuka, ni imirimo yo gukiranuka igendana n'umuntu( Ibyahishuwe 19:8 ). Ubushwambagara ni wa mwenda ushaje bagira uwo gukoropesha cyangwa kwihanaguza ivumbi. Bisobanuye ko gukiranuka kwa Mukirisito, nubwo ahari we yabonaga gushyitse, kwari gusuzuguritse cyane imbere y'IMANA nk'uko umwambaro w'ubushwambagara utawuha umuntu nk'impano( Yesaya 64:5 ). Bishobora kuba inshuro usenga, uko ugira neza, uko ugira ingeso nziza,... Umudugudu wa Rimbukiro, aho Mukirisito yari atuye, ni imvugo y'umwuka igaragaza ko ibyo yari yaramenyereye bitewe n'uburyo yakuze cyangwa uburyo afatamo ubuzima n'isi, bitera kurim...