Mu gitabo cy' Umugenzi dusomamo abagabo babiri, Mubwirizabutumwa na Bwengebwisi. Bombi bashaka kurangira Mukirisito ahantu yabonera umukuraho umutwaro uba umuremereye cyane mu mugongo. Tugiye kurebera hamwe aho hantu hombi, n'imimerere ya Mukirisito muri urwo rugendo.
Nk'uko tubisoma, Mukirisito aba yambaye ubushwambagara. Umwambaro, mu buryo bw'umwuka, ni imirimo yo gukiranuka igendana n'umuntu(Ibyahishuwe 19:8). Ubushwambagara ni wa mwenda ushaje bagira uwo gukoropesha cyangwa kwihanaguza ivumbi. Bisobanuye ko gukiranuka kwa Mukirisito, nubwo ahari we yabonaga gushyitse, kwari gusuzuguritse cyane imbere y'IMANA nk'uko umwambaro w'ubushwambagara utawuha umuntu nk'impano(Yesaya 64:5). Bishobora kuba inshuro usenga, uko ugira neza, uko ugira ingeso nziza,...
Umudugudu wa Rimbukiro, aho Mukirisito yari atuye, ni imvugo y'umwuka igaragaza ko ibyo yari yaramenyereye bitewe n'uburyo yakuze cyangwa uburyo afatamo ubuzima n'isi, bitera kurimbuka, kuko byuzuyemo ibyaha n'ubwigenge. Kandi tubona ko n'umuryango we wose na wo wabaga muri iyo mimerere(umudugudu). Umuntu mushobora kuba mubana mu nzu imwe, ariko mu isi y'umwuka mukaba mutuye mu midugudu itandukanye.
Gusoma Ijambo ry'IMANA ni byo bimuzanira guheka uriya mutwaro. Uwo mutwaro utera umuntu guhangayikishwa n'ubusabane afitanye n'IMANA, ku buryo ibindi bintu byose mu isi abiburira ubwiza. Utera umuntu guhora yumva afitanye urubanza n'IMANA, ari kure y'ubwiza bwayo n'urukundo rwayo, ukanatera kwiyumvaho umujinya w'IMANA. Uko ni ko bimera iyo watsinzwe n'urubanza rw'ibyaha byawe! Uwo ni wo mutwaro Mukirisito aba ahetse mu mugongo.
Ntibiva ku gusoma kiriya gitabo gusa cyangwa se kugisoma kenshi, ntibiva no kuri Satani ushaka ko umererwa nabi, kandi ntibiva no ku kuba ari wowe ubwawe waremereje ibintu! Ni itangiriro ryo kugirirwa imbabazi, ritangizwa n'Umwuka Wera mu mutima wawe(Yohana 16:8).
Mukirisito afite ikibazo cy'ubushwambagara, umutwaro na hariya aba atuye muri Rimbukiro.
Mubwirizabutumwa
Mubwirizabutumwa ni we wa mbere uyobora Mukirisito. Mukirisito abwira Mubwirizabutumwa ko adashaka gupfa kandi ko atabasha guhagarara imbere y'intebe y'IMANA. Undi akamusubiza ati: "Kuki udashaka gupfa, kandi ubu buzima bwuzuyemo ibibi byinshi?", Mbona ko yamubajije ibyo kugira ngo amenye niba kudashaka gupfa kwe biri guturuka muri kamere cyangwa mu mbaraga z'Umwuka Wera zamwemeje ko ari umunyabyaha, ko yaciriweho iteka, kandi ko akeneye gukiranuka. Mukirisito igisubizo atanga kigaragaza ko ari Umwuka Wera wamugezeho.
Mubwirizabutumwa amubaza impamvu ntacyo ari gukora ngo abone amahoro, undi agasubiza ko atazi aho yahera. Mubwirizabutumwa amwereka ibyanditswe bigira biti "Hunga umujinya uzatera"(bisobanuye ngo mushake ubwami bw'Ijuru, Matayo 3:7), undi agasubiza ati: "Mpungire he?"(bisobanuye ngo mbushake gute). Mubwirizabutumwa amwereka hirya ahantu hagari hari akarembo gato, ariko Mukirisito ntabasha kubona ako karembo. Iryo rembo ni ho binjirira bashaka ubwami bw'Ijuru. Nyuma yo kutabasha kubona iryo rembo, Mubwirizabutumwa arimurangira yifashishije itabaza ati: "Urareba ririya tabaza ryaka cyane?... Gana kuri ririya tabaza ryaka cyane, ugume mu kerekezo cyaryo, nugira utyo uraza kubona iryo rembo wakomangaho ukabwirwa icyo gukora".
Iryo rembo ni ukwemera ubugingo bubonerwa muri YESU; duhabwa ikaze mu nzira y'ukuri ijya mu Ijuru(kwinjira muri rya rembo) nyuma yo kwizera YESU, akatubera umwami(kumwiyegurira) n'umukiza w'ubugingo bwacu(ibitekerezo, amarangamutima, imyanzuro, imico,...). Iyo umuntu ataremera ibyo, naho yakwibwira ko ari kujya mu Ijuru, IMANA si uko iba imubara(Matayo 7:22-23), kuko YESU ari we nzira yonyine yashyizweho n'IMANA ijya mu Ijuru(Yohana 14:6-7). Iryo tabaza ryaka cyane yamwerekaga ni abakirisito b'ukuri bamenye YESU by'ukuri(Matayo 5:14-16). Mubwirizabutumwa yaramubwiye ngo abegere bazamuyobora uburyo yakwakira uwo YESU atari kubasha gusobanukirwa neza ubu.
Kwegera iryo rembo nabyo ni urugendo ndetse rushobora kuberamo n'intambara zitoroheje. Bisaba gusiga byose kugira ngo ubanze ushake ubwami bw'Ijuru(Matayo 6:33, 10:37-39). Agitangira kugira umwete mu gushaka IMANA, umuryango we urabibona ugatangira gushaka kubimukuramo; umwe mu baturanyi be amuhata kudakomeza iyo nzira amubaza ati: "Ni ibiki uri gushaka bitumye ugiye gusiga ibiri mu isi byose", bigaragaza ko Mukirisito aba ari kwitandukanya n'ibintu byose yemejwe n'umutima we ko bitari gutuma yegera rya rembo, ibyo bigatuma isi ibibona nk'ubusazi.
Ingero zimwe na zimwe zituma babifata nk'ubusazi harimo nko kureka akazi kari kagutunze kuko ubonye ko katubahisha IMANA, kureka abo mwasabanaga kuko wabonye ko inzira zabo ari mbi kandi zikaba zikugusha, gusiga byose ngo ushakane IMANA umwete ikwiyereke,...
Isayo Gahindagasaze
Icyago cya mbere Mukirisito abanza guhura na cyo akiri mu rugendo rwo kwegera iryo rembo ni ukugwa mu Isayo Gahindagasaze. Umuntu wiswe "Mutabazi" niwe udusobanurira iby'iyo sayo ati: "Iyo umunyabyaha akangutse akamenya uburyo yazimiye(ubwinshi n'ububi bw'ibyaha bye), mu bugingo bwe habyukamo ubwoba bwinshi, no gushidikanya, n'intekerezo zimuca intege. Ibyo ni byo biza bigateranira muri iyi Sayo(bikaremerera umwuka we). Niyo mpamvu ari habi cyane".
Ni imimerere yo gutakaza ibyiringiro kuko uba wumva ubwiza bw'IMANA buri kure yawe cyane bitewe n'ibyaha n'intenge uri kwimenyaho. Igituma bibera umuntu gutyo ni uko aba ataramenya imbabazi z'IMANA ziri muri YESU, n'imbaraga z'Umwuka Wera uhindura.
Icyakora bitewe no kumaramaza ntacike imbaraga, nk'uko mugenzi we(Nyamujyairyanino) abikora akivumbura, IMANA imwoherereza wawundi bise Mutabazi(Malayika) agakura umutima we muri iyo mimerere.
Bwengebwisi
Bwengebwisi ni izina rigaragaza umuntu uzi ubwenge mu by'iy'isi bwo kwibonera inyungu no kugera ku byo ashaka biciye mu nzira zoroshye ariko akenshi harimo uburiganya no kuyoborwa na kamere. Uyu muntu aba atuye mu mudugudu bita Bwengebwakamere, bisobanuye ko yabaga mu mimerere yo kuyoborwa n'ibintu kamere yemeza abantu bose muri rusange ko ari byiza kubyubahiriza. Bimwe muri ibyo bintu harimo nko kwinezeza uko ubishoboye, kugendera ku bifatika, gushaka inzira za bugufi uko bishobotse, kwiyitaho neza, kutibuza ibyiza, gusigasigira icyubahiro cyawe, kwirinda ibikurushya,...
Bwengebwisi uwo, ahura na Mukirisito akamugirira imbabazi bitewe n'uko aba asa n'uremerewe. Nyuma yo kumva ibya Mukirisito, amubaza uwamubwiye kujya muri iyo nzira, akamusubiza ko yayibowe na Mubwirizabutumwa, undi akamubwira ati: "uwo muntu nanga inama ze... ahantu yakuyoboye uzahabonera abazimu, kuremererwa, imibabaro, inzara, isoni, inkota, intare, ibiyoka, umwijima,..." Mukirisito aramusubiza ati ibyo byose si bibi kurusha uyu mutwaro undi k'umugongo kuko ntitaye ku byo nahura nabyo byose ndamutse ndi buturwe uyu mutwaro. Bwengebwisi iyo abonye ko Mukirisito yamaramaje gushaka gukurwaho uwo mutwaro, amugira inama yo kubibona mu buryo bworoshye atihomboje ibyiza iyi si iba yaramuhaye(kuko atuye i Bwengebwakamere).
Bwengebwisi aramubwira ngo aho kugira ngo ujye muri iyo nzira izakuzanira ibyo byago(kwikorera umusaraba wa YESU) reka nkurangire ahandi hantu heza uzabonera umutekano, n'inshuti n'amahoro. Amurangira ahantu bita muri Ngesonziza, agira ati azahabona umugabo bita Mwikirashamategeko uzi ubwenge mu gukuraho abantu uwo mutwaro. Kandi ati numubura mu rugo iwe, afite umuhungu we mwiza bita Mvugonziza nawe wagufasha. Mu mvugo isanzwe mbona bimeze nko kumubwira ati: "ibyo bintu abakirisito biha ngo bari gushaka IMANA... ubundi gukora ibyiza biba bihagije(Ngesonziza); wowe genda ushake uko ugira ingeso nziza, ukore ibyiza wange ibibi, ubane n'abantu neza(Ngesonziza), uzabyigira mu gukurikiza amategeko y'IMANA yayandi ngo ntukice, ntukibe, ntugasambane, ntukabeshye, ntukagire nabi..., nubikora uzaba ukiranutse n'MANA(Mwikirashamategeko). Kandi usibye nayo mategeko(nutabona Mwikirishamategeko), ugiye ukabana n'abantu neza, ukitonda, ukababera impfura(Mvugonziza) nabyo biba bihagije imbere y'IMANA... Ibyo biruta guhora wiruka muri biriya bintu bya bariya barokore, wiruhiriza mu byo utazi..."
Mukirisito yemera gukurikiza izo inama maze Bwengebwisi akamurangira k'umusozi ati: "ugende kuri uriya musozi, inzu yambere uri bugereho ni iya Mwikirishamategeko". Mukirisito areka ubwo inzira yo gushaka kumenya YESU no kumwakira(kugana kuri rya rembo), akajya mu nzira yo kwishingikiriza ku mategeko n'imigenzo myiza(kwibera muri Ngesonziza). Iyo ageze ku nzira ifatanye n'uwo umusozi, abona ko ari muremure cyane, kandi uhetamye k'uburyo umeze nk'uwenda kugwa hejuru y'iyo nzira, bituma atinya gukomeza iyo nzira ndetse n'umutwaro we urushaho kumeremerera kurusha mbere, kandi uwo musozi uba uturukaho ibirimi by'umuriro bigatuma Mukirisito atinya ko ashobora gushya.
Mubwirizabutumwa na Mukiristo k'umusozi Sinayi
Mubwirizabutumwa yongera gusanga Mukirisito kuri uwo musozi, afite ubwoba ari guhinda umushyitsi. Ni we umuhishurira ko uwo musozi ari Sinayi, ishushanya amategeko n'imigenzo ab'Isiriyeli bahawe n'IMANA ngo uzayubahiriza yose azabeshwaho na yo(Abalewi 18:5). Mukirisito asoma amategeko ya Mose ngo bimubere inzira y'agakiza ke no gutunganira IMANA(ni byo ya nzira ica iruhande rwa Sinayi ijya kwa Mwikirishamatego), agasanga ari menshi cyane bigoye kuyakurikiza(kubona umusozi ari muremure cyane), yamara kubura aho yahera ayubahiriza neza kubera ubwinshi bwayo n'uburyo arimo amayobera y'ibitambo n'imigenzo(ni byo kubona uwo musozi wenda kwitura hejuru y'inzira), wa mutwaro aba yikoreye ukarushaho kumuremerera kuko mu mategeko ya Mose nta mbabazi z'ibyaha n'ubuntu bw'IMANA bibamo, ahubwo buri kintu cyose cyiturwa amaraso cyangwa igihano(Abaheburayo 9:22). Ni amategeko atera kuvumwa no gucirwaho iteka iyo utayubahirije(ni byo bya birimi by'umuriro Mukirisito yarebaga bikamutera guhinda umushyitsi).
Amategeko ya Mose aravuga ati: "Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe"(Gutegeka kwa Kabiri 27:26), ariko ubuntu bw'IMANA bwo bukavuga buti: "Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura."(Matayo 11:28). Icyatumye Mubwirizabutumwa amucyahira kumvira inama za Bwengebwisi, nubwo zisa nkaho ari nziza, ni uko:
- Zibwiriza umuntu gushishikarira amategeko n'imigenzo myiza, ariko ntizivuga ku kwizera no gushaka kumenya IMANA ubwayo. Mu Abaroma 9:32-33, tubona ko uwishingikiriza kuri yo, byamubera umutego wo kuzarimburwa n'urubanza rwayo mategeko ubwayo;
- Ntabwo zivuga ubutumwabwiza bwa YESU. Ni ukuvuga ko rya rembo bamubwiye ntabwo azaba akirikomanzeho(Abagalatiya 1:8-9);
- Yamuhaye ziriya nama kuko yanga kuremererwa n'umusaraba wa YESU. Kuwikorera bituma umuntu yihombya ibyiza n'amahoro yari afite by'iy'isi, kandi ibyo muri Bwengebwakamere barabigaya(Luka 14:26-27);
- Ntabwo ingeso nziza n'amategeko atunganye byonyine, byari gutuma yiyunga n'IMANA (kuvanwaho uriya mutwaro); iyo biza kuba bityo YESU ntiyari kwirirwa abambwa kumusaraba. Icyatumye IMANA itanga Umwana wayo w'ikinege ni uko nta kindi gisubizo cyiza cyari gihari(Yohana 14:6).
- Ziriya nama zavuye mu byo abantu benshi muri rusange bashima(kamere), ariko inzira y'ukuri igana ku MANA ihishurwa binyuze mu Mwuka Wera(Yohana 6:44).
- Yumviye inama z'umuntu azirutisha ibyo yabwiwe n'IMANA; kuko YESU yavuze ati "Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye"(Luka 13:24), ariko we akumvira Bwengebwisi wamubwiye ati igire hariya ni ho abantu bose babasha kugera bitabaruhije(Matayo 7:13).
- Yamwangishije umusaraba wa YESU; kuko yamubwiye ibyago bibamo byose yarangiza akamubwira ko amufitiye ikindi gisubizo kitari iyo nzira akabyemera. Ariko Ijambo ry'IMANA ryo rivuga ko ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura(Mariko 8:35), kandi ko dukwiye kugukunda iyi nzira kubirutisha ibyiza isi itanga(Abaheburayo 11:25-26).
- Yemeye kujya mumitegekere y'urupfu; kubera ko abishingikiriza ku mategeko bose bari mu rupfu, kuko nta muntu uzatsinda urubanza imbere y'IMANA hashingiwe ku mategeko(Abaroma 3:19-20).

Comments
Post a Comment
Andika igitekerezo