Skip to main content

Ikibaya cya Mucishabugufi


Muri Mariko 10:17-27, tuhabona iby'umusore w'umutunzi uza kubaza YESU uko yaragwa ubugingo buhoraho. Dukurikije iyi nkuru tubona ko yari umusore wubaha IMANA akagerageza kugurikiza amategeko yayo. YESU aramwitegereza akamukunda, akamubwira ati: "ushigaje kimwe". Iri jambo YESU amubwira rigaragaza ko uyu musore koko yubahirizaga amategeko y'IMANA ariko hakaba hari ikindi kintu kimwe YESU yabonaga ko akwiriye gukora kugira ngo abone ubwo bugingo buhoraho. Tubona ko byaje kumugora cyane ndetse ntituzi niba yaraje no gukora ibyo YESU yamusabye. Ikibaya cya Mucishabugufi ni izina rikoreshwa mu gitabo cy' Umugenzi rishushanya igihe kimwe mu bindi bihe byinshi umugenzi ugana mu Ijuru anyuramo.

Ubundi iri jambo "Mucishabugufi" mu gitabo cy'icyongereza bavuga "Humiliation", bisobanura gutuma wumva uteshejwe agaciro mu bantu. Ni hahandi duhita tuvuga ngo nasebye, yankojeje isoni, bamfashe nk'ikigoryi,... bikakubabaza kuko byakomerekeje ubwibone bwawe. Icyo ni cyo gisobanuro k'izina ry'iki Kibaya kandi inzira igana mu Ijuru irahanyura.

Ubundi gucishwa bugufi bikunze kubabaza umuntu kurusha iyo we ubwe yicishije bugufi. Hari ibintu bamwe banga gukora kuko bumva byabasuzuguza. Urugero, gusaba imbabazi umukozi wawe wo mu rugo cyangwa umwana wawe muto umaze kubwira nabi. Nubwo ibyo bigucisha bugufi imbere yabo ntibivuze ko igihe usabwe kubikora uba uri muri iki Kibaya cya Mucishabugufi. Ahubwo nk'umuntu IMANA ihamagaye ngo areke akazi ke kamushyiraga hejuru mu by'isi kugira ngo ajye kuyivugira ubutumwa bwiza mu muhanda, hari igihe urugendo rwe rwaba rugeze muri Mucishabugufi bitewe no gutekereza uburyo abantu bazamufata n'ibyo agiye gutakaza(ariko si bose bibwira gutyo) ariko ubashije kuhanyura neza aba yegereza guhabwa icyubahiro gitangwa n'IMANA. Umwami Nebukadinezari ubwo yirataga iby' Umujyi w'i Babuloni ko byavuye mu maboko ye, Ijambo ry'IMANA rivuga ko yahawe umutima w'inyamaswa  akurwa no mu bantu ajyanwa mu ishyamba kugeza aho yagombaga kumenyera ko IMANA ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese(Daniyeli 4). Ingero ni nyinshi biterwa n'icyo IMANA yashatse guhitiramo umuntu. Umuntu waba afite ubuhamya yabudusangiza ahashyirwa ibitekerezo bikagira uwo bifasha, IMANA imuyobore.

Igituma hitwa ikibaya ntihitwe umusozi ni uko umusaraba waho ari intambara zibera muri wowe ubwawe, zihabwa imbaraga na kamere y'ubwibone. Umuntu uhanyura aba yibwira ko ikibazo ari abantu nyamara ikibazo kiri mu ntekerezo ze no mu mutima we. Mbega si uko umurimo waho uruhije(nko mu buryo bwo guterera umusozi) ahubwo ni ukubera izo ntambara zibera mu ntekerezo zawe aho abantu batabona. Bamwe hari igihe hababera ikibaya kiza abandi hakababera intambara. Ariko rero ushobora no kuhabonera indi ntambara y'ubundi bwoko nk'uko Mukrisito yahahuriye na Apoliyoni, ariko iba ifite aho ihuriye nicyo IMANA ishaka ku kwigisha.

Mukirisito na Apoliyoni

Ukwizera ni ko Ngabo Mukirisito yikingizaga imyambi yaka umuriro ya Apoliyoni nk'uko mu Abefeso 6:16 babivuga. Urebye igisobanuro k'izina rya Apoliyoni "Umurimbuzi", wabona ko imyambi ye ari ibintu(ibitekerezo, ibihe, amagambo,...) aguteza bigamije gukomeretsa, konona, cyangwa gusenya umutima wawe ku buryo bikurwaza cyane. Hari umuntu ushobora kuva muri korali bitewe n'amagambo bagenzi be bamuvuzeho. Ushobora kuba wagaya ubutwari bwe ariko wibuke ko iriya myambi ishobora gukorera mu bintu nk'ibyo. Na Mukirisito, nubwo yagerageje kwikingiza Ingabo ye(byasobanuro kwiringira IMANA), Apoliyoni yaje kumugezaho imyambi imwe, imukomeretsa mu mutwe(ubwenge), mu kiganza(gufata intwaro), no ku kirenge(kugenda neza).

Apoliyoni nyuma yo kubona ko Mukirisito inguma ze zamuciye imbaraga yaramwegereye atangira kumukiranya(bisobanura guhangana n'imbaraga z'umutima we), bituma Mukirisito ata Inkota ye(bisobanura kwibagirwa ibyo yamenye byo kwizerwa biri mw'Ijambo ry'IMANA), ndetse aza no kumutura hasi nabi(bisobanura kunaniza imbaraga ze z'umutima). Apoliyoni atangira kumukandagirira hasi ngo amwice(bisobanura ngo amumaremo iby'Umwuka yari yifitemo ngo abe nk'umuntu usanzwe), ariko IMANA ikoresha malayika Mikayeli(nk'uko abiririmba) aramufasha bituma arambura ukuboko kwe asingira ya Nkota ye(bisobanura ko yibutse ibyo yari yaramenye byo kwizerwa biri mw'Ijambo ry'IMANA), yizerera mw'Ijambo riri muri Mika 7:8 maze uko kwizera gutuma acumita ya Nkota Apoliyoni, aza nanone kumucumitisha irindi Jambo riri mu Abaroma 8:37, bituma Apoliyoni amuhunga ntiyongera kumubona. Umucyo uza mu mutima w'umuntu nyuma yo kwizera iryo Jambo niwo mbaraga ziyo Nkota, kuko aho umucyo uri umwijima urahunga(ugacumitwa). IMANA iba iri hafi ngo ikize abayitakiye nk'uko malayika Mikayeli yafashije Mukirisito mu ntambara. Kandi ziriya nguma tubona ko icyazimukijije ari ibibabi by'igiti cy'ubugingo yahawe n'ikiganza kivuye mu Ijuru(ibyahishuwe 22:2b).

Mu ntambara isa nka ziriya, ushobora kuba wararwanyije Apoliyoni ariko ukaba utarigeze umenya ko ariwe wari uri ku kurwanya. Ibitaboneka nibyo birwana iyi ntambara nk'uko abo urwana na bo baba bataboneka nk'uko byari bimeze kuri iriya Ngabo niriya Nkota bya Mukirisito. Ni ikihe mu byo turebesha amaso cyabasha kurwanya malayika w'Ikuzimu?

Mwizerwa

Undi twamenyeraho byinshi kuri Mucishabugufi nuwo bise "Mwizerwa" mu gitabo cy' Umugenzi. Mwizerwa yahahuriye nuwo bise "Miburo"(biva kw'ijambo kuburirwa). Mu gitabo cy'icyongereza ho bamwita "Discontent" byasobanura "Sinyuzwe na byo"(mbona ko aribyo bisobanura uwo ari we neza). Ubwo Miburo hano ndamwita Sinyuzwenabyo. Ashushanya umwuka wo kutishimira ibyo ufite cyangwa uko ubayeho bitewe no kubona bidahagije.

Sinyuzwenabyo ahura na Mwizerwa agatangira kumubwira amagambo ngo icyo kibaya nta cyubahiro kibamo kandi ngo nakomeza kugenda iyo nzira azaba atumviye inshuti ze nka "Bwibone", "Gasuzuguro", "Nzimariza", na "Nkundicyubahiro" hamwe n'izindi kandi ngo azaba abakomerekeje, niba ahisemo kuba ikigoryi akemera gukomeza muri iki Kibaya. Kuki umuntu ufite izina ryiza nka Mwizerwa yitirirwa izo nshuti mbi? Nitumenya iby'izi kamere biratwereka icyo kutazumvira no kuzikomeretsa bivuga.

Bwibone "ubwibone", ni ukwirebaho birenze uko uri cyangwa uko biri by'ukuri.

Nkundicyubahiro mu gitabo cy'icyongereza bamwita "Worldly-glory" byasobanura "Cyubahiro cy'Isi". Muri Nkundicyubahiro harimo gukunda amazina akomeye, kubahwa, uburanga, ubutunzi, ubwamamare, kwifuzwa, gutinywa, kugira ijambo, kwemerwa, ubumenyi, ubwenge,...

Gasuzuguro mu gitabo cy'icyongereza bamwita "Arrogancy". Ni ubwibone butera gushaka kugaragariza abandi ko ubarenze. Soma 2 Ngoma 26:16. Mu biranga iyi kamere harimo gutesha ibitekerezo by'abandi agaciro, kugaragaza ko ibintu bigenda neza kubera wowe ntubone uruhare abandi babigizemo, kwanga gusabira imbabazi amakosa ahubwo ukayashyira ku bandi, gukwena abandi, kutagirwa inama, kutumvira abakuyobora, gutesha agaciro ibyo waziririzaga by'IMANA,...

Nzimariza mu gitabo cy'icyongereza bamwita "Self-conceit". Ni ubwibone butera kumva ko ibyawe biri hejuru kurusha iby'abandi. Soma Luka 14:7-11. Mu biranga iyi kamere harimo kwiha imyanya y'icyubahiro yagenewe abandi, kumva ko ibintu byagenda mu buryo washimye ntiwakire uko abandi babibona, gushaka ko abantu bita ku byawe gusa buri gihe, umuntu yakubwira inkuru ye y'agahinda ugatangira kumuhumuriza uri kwirata ibyawe, gukunda kuvuga ibyo wagezeho,...

Mbona ko Gasuzuguro na Nzimariza na Nkundicyubahiro bakorera hamwe ariko Nkundicyubahiro we akaba ameze nk'umwigisha wabo kuko ubwibone bwabo bushingira ku byo akunda.

Aba bane nibo Sinyuzwenabyo yise inshuti za Mwizerwa kandi ati nakomeza iriya nzira azaba atabumviye! Icyatumye abita inshuti ze ni uko ari imyuka ikorera muri kamere muntu yo gukunda kuba hejuru y'abandi. Ukomeje iyo nzira yo muri icyo Kibaya aba yanze kumvira ibyo bamubwira kuko bo uwemeye gucishwa bugufi aba ameze nkubasuzuguriye kumugaragaro. Uba usuzuguye imbaraga zabo iyo wemeye kugayirwa ibyo IMANA yishimira, gukora ibyo abandi banena ko bigayitse kandi IMANA yo ibishima, guhomba iby'isi kubw'IMANA,...

Umugenzi utangiye kubona ko ari guhomba icyubahiro nibyo twiratana by'iy'isi ashobora gutangira kutanyurwa n'iyo mimerere yo gucishwa bugufi maze muri we hatangira kuzamo amajwi(avuye muri Sinyuzwenabyo) avuga ngo "ubu nzajya ngaragara biciriritse, abantu bazangira urw'amenyo kubera ibi n'ibi, hariya hantu bazajya bangira agatebo kabo, muri ba runaka ntawuzongera kunyiteza,..." Urebye ayo majwi aba agamije gutuma wita ku cyubahiro kandi ikiyaha imbaraga muri wowe ni ziriya kamere twavuze hejuru n'izindi nkazo. Mbona ko ayo majwi yinjirira mu kutanyurwa. Uramutse ubuze imodoka ariko wenda ukabasha kubona moto maze bikakunyura ntiwumve ko hari igikuba cyacitse, ntiwajya mu ntambara zo kwibaza uburyo ba runaka bari bakuzi mbere ufite imodoka bazagutekerezaho.

Mwizerwa nawe yaje guhura nayo majwi ayaneshesha umutima w'ubwenge umwemeza ko icyubahiro kibanzirizwa no gucishwa bugufi, kandi ko umutima wibona ubanziriza kugwa. Yizerera mu cyubahiro azahabwa gihoraho cyo mu Ijuru abirutisha kumara umwanya muto yishimira icyubahiro cyo mu bya nanone kizashiraho.

Bisa nkaho muri iki Kibaya uhahurira n'ikintu runaka kigucisha bugufi mu by'icyubahiro n'ubwibone bw'isi kugira ngo IMANA ishyirwe hejuru yabyo binyuze muri wowe. Hari indirimbo iri mu gitabo cy'akabiri cy' Umugenzi ivuga iti:

"Uri hasi ntagira ubwoba bwo kugwa,
uwiyoroheje nta bwibone agira,
uhora yicishije bugufi
IMANA 
izamugenda imbere.

Mpagijwe nibyo mfite,
bibe byinshi cyangwa bike;
Ariko Mwami, ndacyafite inzara yo guhazwa,
kuko abameze batyo nibo ukunda."

Mwizerwa nanone ahura nuwo bise "Soni". Agerageza kumwangisha ibintu byose byerekeye kwicisha bugufi imbere y'IMANA n'abantu. Uburyo Soni akora ni mu gutuma umugenzi yibwira muri we ati "nimbabwira ibintu by'ubukirisito bazankwena, bariya bagabo bagenzi banjye nibampa inzoga nkayanga bazahita bamfata nk'ikigwari, kuvuga ninginga nacishije make byatuma batambonamo umugabo, hagize umbona ndi kurira m'urusengero yanseka, uriya muntu nimusaba imbabazi kuri kariya kantu gato azahita amfata ukuntu, ninsabana na bariya bameze kuriya bizatuma bariya bandi babireba nabi kuko babagaya,..."

Nk'uko Mwizerwa abivuga, ngo Soni arihambira cyane, biragorana kumwikuraho n'aho wamuha impamvu z'umvikana zawe. Ibanga ry'amajwi yo kugira isoni ni uko ziba zikwereka uko abantu bazabifata ariko zikaguhisha uko IMANA n'Ijambo ryayo babifata. Soni ahinyura ubwiyoroshye no guca bugufi ngo biragayitse mu bantu, hanyuma ingeso mbi za kamere akazigira iziboneye. Muri Luka 16:15 harabivuga ngo icyo ab'isi bogeza kiba ari ikizira mu maso y'IMANA.

Icyatumye Mwizerwa anesha Soni ni uko yamubwiye ko ari kurushywa n'ubusa kuko ibyo ari kwita ko bisuzuguritse Mwizerwa we abibonamo icyubahiro gikomeye. Ibyo icyo bishushanya ni uko Mwizerwa yemeye kwakira mu mutima we ibigayitse by'IMANA akanga kwishushanya n'ab'isi(Abaroma 12:2) bituma Soni ananirwa kumuneshesha ibyo abantu batekereza. Amaze kumunesha, indirimbo aririmba(nk'uko biri mu gitabo cy'icyongereza) ivuga itya:

Ibigeragezo byose abantu bahura nabyo,
Iyo bari kubaha umuhamagaro wo mu Ijuru,
Ni iby'uburyo bwinshi, kandi biberaho kugerageza kamere,
Biraza, bikaza, bikaza nanone ari bishya;
Kugira ngo ahari uwo mwanya cyangwa ikindi gihe,
Ahari bibanesha bibakure mu nzira.
Ayi, reka abagenzi, abagenzi, ubwo,
babe maso bashikame kigabo.

IMANA yera yabonye ko kuyubaha ukabirutisha ubwibone n'icyubahiro cy'abantu ari ishuli ryiza umukirisito ujya mu Ijuru akwiriye kwiga.

Comments